Kanye West na Ty Dolla Sign bagejejwe mu nkiko

Kanye West na Ty Dolla Sign bagejejwe mu nkiko

 Nov 14, 2024 - 12:31

Nyuma y'uko umuraperi Kanye West na Ty Dolla Sign bahuje amaboko abagakora umuzingo bise "Vultures" wakunzwe n'abatari bake, ubu bamaze kugezwa mu nkiko bashijwa gukopera indirimbo indirimbo y'abandi ubwo bakoraga indirimbo ‘F * k Sumn’ iri kuri uwo muzingo.

Umuraperi Kanye West na Ty Dolla Sign barashinjwa gukopera indirimbo ya Dj Squeeky yitwa ‘Drunk A Yak (Igice cya 2)’ hanyuma bakayikoresha mu ndirimbo yabo yitwa ‘F * k Sumn’ iri kuri album bise ‘Vultures 01’.

Nk’uko ikonya TMZ kibitangaza, ngo mu myandiko z’urukiko Vanda Watkins (Criminal Mane), Ivy, Dj Squeeky na Kilo G Team bareze Kanye na Ty Dolla Sign babashinja kwiba indirimbo iyo ndirimbo.

Abo bahanzi bavuze ko hari ibintu byabo byakoreshejwe Ye na Ty Dolla batabiherewe uburenganzira, mu gihe Criminal Mane avuga ko ijwi rye ryakoreshejwe mu ntangiriro yindirimbo ‘F * k Sumn’ ya Kanye & Ty Dolla, bityo bakaba basaba amafaranga menshi y’indishyi, ariko atarashyirwa ahagaragara.