Kanye West arimo gutezwa ingaru n'abafana bamushinja kubapfunyikira amazi

Kanye West arimo gutezwa ingaru n'abafana bamushinja kubapfunyikira amazi

 Jul 15, 2025 - 22:35

Umuraperi w’icyamamare, Kanye West uzwi cyane ku izina rya YE, abafana bamumereye nabi nyuma y’igitaramo aherutse gukorera mu mujyi wa Shanghai, mu Bushinwa, aho abafana benshi bagaragaje ukutanyurwa n’uburyo igitaramo cyagenze, ndetse bamwe bagasaba gusubizwa amafaranga y’amatike.

Amakuru dukesha urubuga PageSix aravuga ko Kanye West yatinze kwinjira ku rubyiniro iminota irenga 45, bituma abantu batangira kwiheba. Ibyo byaje gukubitiraho kuba yaramaze igihe kinini aririmba akoresheje playback, uburyo bwo kuririmba indirimbo zirimo gucurangwa bisanzwe, aho kuririmba mu buryo bwa "live", nk’uko abafana bari babyiteze.

Nyuma y’igitaramo, abafana batari bake bagaragaye bataka cyane, bamwe basakuza basaba ko amafaranga bishyuye yasubizwa, bavuga ko uburyo igitaramo cyagenze kitari ku rwego rw’umuhanzi ufite izina rikomeye nka Kanye West.

Ibi si ubwa mbere YE akemangwa mu buryo ataramira abafana be. Hari abatangiye kwibaza niba koko agikwiye gufatwa nk’umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe akunze kugaragaraho imyitwarire itavugwaho rumwe, ndetse n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwe bwite.

Mu gihe nta gisobanuro Kanye West cyangwa itsinda rimuhagarariye baratanga kuri ibi birego, ibitekerezo by’abafana ku mbuga nkoranyambaga birakomeza kwerekana uburakari n’agahinda batewe n’ukuntu igitaramo cyagenze.

Kanye West arashinjwa gupfunyikira amazi abafana be mu Bushinwa