Urwo rubanza, rwatanzwe n’uwahoze ari umukozi we ushinzwe itangazamakuru, amurega ihohoterwa rishingiye ku kazi no kwihorera yakorewe ubwo yari amaze gutangira kugaragaza ibitagenda neza aho yakoraga.
Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Kanye bwo gushaka ko urubanza ruteshwa agaciro, rusanga hari impamvu zumvikana zituma rugomba gukomeza, bityo rumutegeka n’uko agomba kwishyura amafaranga yifashishijwe mu kuburanisha icyiciro cya mbere cy’urubanza.
Uwatanze ikirego yavuze ko yakorewe akarengane, agasuzugurwa, akanahohoterwa mu buryo butandukanye ubwo yakoranaga na Kanye West, ndetse nyuma yo kugaragaza ibyo bibazo akaza kugirirwa nabi birimo no kwirukanwa mu buryo budasobanutse.
Kugeza ubu, Kanye West ntacyo aratangaza kuri aya makuru, ariko bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibi bibazo by’amategeko bishobora kugira ingaruka ku isura ye no ku bucuruzi bwe, cyane cyane ko atakigaragara cyane mu bikorwa bya muzika cyangwa ibindi byamumenyekanishaga nk’uko byahoze.
Ni kenshi Kanye West yagiye agaragara mu makimbirane no mu manza zitandukanye, aho akunze gushinjwa imyitwarire idahwitse n’abakozi be cyangwa abo bakorana, ibintu benshi bavuga ko bikwiye guhabwa umurongo mbere y’uko bikomeza kumukururira ibibazo byinshi.
