Justin Timberlake yahishuriye abafana be ko afite uburwayi bukomeye 

Justin Timberlake yahishuriye abafana be ko afite uburwayi bukomeye 

 Jul 31, 2025 - 19:41

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Justin Timberlake, yatangaje ko amaze igihe arwaye indwara ya Lyme, kandi ko ariyo mpamvu yumvaga atari kwitanga uko bikwiye mu bitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino ku isi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram uyu munsi tariki ya 31 Nyakanga, nyuma yo kurangiza ibitaramo bye byiswe The Forget Tomorrow World Tour, Timberlake yagaragaje ko nubwo byari ibihe byiza kandi byamushimishije, byari binamugoye cyane ku mubiri.

Yagize ati:"Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, nabonye byinshi binshimishije, binyigisha, binaniza ndetse bintera n’amarangamutima akomeye. Nubwo ntajya nkunda kuvuga ibijyanye n’ubuzima bwanjye, uyu munsi nshatse kubasangiza uko meze.”

Yakomeje asobanura ko yari amaze igihe arwana n’ibibazo by’ubuzima, harimo n’indwara ya Lyme, avuga ko atabivuze kugira ngo bamugire impuhwe, ahubwo kugira ngo abantu bamenye ibibazo yanyuragamo mu ibanga.

Yagize ati:"Nasanze naranduye indwara ya Lyme. Abayizi bazi neza ukuntu ikomeza kurushaho kunaniza umubiri n’ubwonko igihe itavuwe neza. Si indwara yoroshye kubana nayo, kandi nayo yagize uruhare mu kuntu numvaga ntari kwitanga uko bisanzwe ku rubyiniro.”

Indwara ya Lyme iterwa n’agakoko gaterwa n’utunyenzi duto twitwa blacklegged ticks. Iyo ndwara itangirana n’ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane birimo umuriro, ububabare bw’ingingo, umunaniro no gucika intege. Iyo idavuwe hakiri kare, ishobora no gutera ubumuga mu ngingo no mu bwonko.

Timberlake yashimiye abakunzi be bamugaragarije urukundo n’inkunga muri urwo rugendo rutoroshye, abizeza ko ari gutegura ibindi bikorwa bizaza afite imbaraga nshya.

Justin Timberlake yahishuye ko afite uburwayi bukomeye 

Justin Timberlake yari amaze iminsi ataramira hirya no hino ku isi