Justin Bieber n'umugore we baba bariyunze?

Justin Bieber n'umugore we baba bariyunze?

 Feb 16, 2024 - 12:47

Nyuma y'ibihuha byavuzwe ko Justin Bieber n'umugore we Hailey Bieber baba bari gushaka gutandukanya, hari ibimenyetse byerekana ko uyu muryango waba wariyunze, nubwo ku rundi ruhande bigaragazwa ko urwishe ya nka rukiyirimo.

Mu kwezi kwashize, nibwo ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byakusanyije impamvu zerekanga ko mu muryango wa Justin Bieber harimo bombi bombori, by'umwihariko umugore we akaba yari akomeje kugaragaza kutishimira umubano we n'umugabo.

Zimwe mu mpamvu zaherwagaho byemezwa ko aba bakunzi batarebanye neza, ni uko mu mpera z'umwaka buri wese yasoje umwaka ari wenyine. Mu mashusho aba bombi basangije ababakurikira, buri wese yari yagiye kwishimisha ku giti cye. Iyi ikaba ari n'inkuru The Choice Live yakozeho.

Justin Bieber n'umugore we Hailey bagiranye ibihe byiza kuri Saint Valentin i Los Angeles

Nyamara nubwo ibyo byose byagaragaye kandi bikanavugwa, ariko kandi mu minsi mike ishize, aba bombi bongeye kwerekana urukundo rwabo, guhera ku mukino wa Super Bowl, aho bagaragaye muri sitade bari gusomana urugwiro ari rwose.

Ntabwo byagarikiyeho aho kandi, kuko no ku munsi w'abakundana, bagaragaye bari i Los Angeles basohotse urugwiro ari rwose. Ibi nibyo byatumye ibinyamakuru byibaza niba bongeye kurebana akana ko mu jisho.

Ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko ibyo biri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, ntaho bihuriye n'ukuri kuri mu rugo.

Hagati aho, nubwo ibinyamakuru bikomeza kwandika ko aba bakunzi batabanye neza ndetse n'ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga bikaba ntaho bihuriye n'ukuri, ariko kandi, aba bose ntawe uratangaza ko atishimiye mugenzi we.