Juma Jux urugo rukomeje kumubana ubuki! Yahaye inkwenene abasore batinya kurongora

Juma Jux urugo rukomeje kumubana ubuki! Yahaye inkwenene abasore batinya kurongora

 Aug 24, 2025 - 14:52

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Bongo Fleva, Juma Jux, yatangaje ko kimwe mu bintu atigeze yicuza mu buzima bwe ari icyemezo cyo kurushinga na Priscilla Ajoke Ojo, umunyamideli w’Umunigeriya, ndetse ashimangira ko ari amahirwe akomeye kubona umugore w’ukuri kandi adateze gushaka undi n’ubwo idini ribyemera.

Jux, wambikanye impeta na Priscilla mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, yavuze ko urubyiruko rwinshi rutinya kurushinga kubera kwikanga inshingano, nyamara nyirizina urugo rufite ibyishimo byihariye iyo ubanye n’umukunzi nyakuri.

Yaguze ati:“Ndashimira Imana kuko nahisemo neza. Nabonye umugore w’ukuri, sinzigera nshaka undi mugore kabone n’ubwo idini ribyemera. Ubutumwa bwanjye ku rubyiruko ni uko rugomba kurushinga, ntirukwiye gutinya inshingano. Urushako ni ibintu bitangaje cyane iyo ubonye uwo mukunda nyabyo.”

Yakomeje ashimangira ko kuba umugabo bisobanuye kudatinya inshingano.

Yagize ati:“Urubyiruko rwinshi rutinya cyane kurushinga muri iyi minsi kubera gutinya inshingano, ariko ukuri ni uko umuhungu atagomba gutinya cyangwa ngo ahunge inshingano. Niyo mpamvu no mu bitabo by’iyobokamana handitswe ko tuzarya ku bw’ibyuya byacu.”

Jux ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Bongo Fleva, ufite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane zirimo Enjoy, Am Looking For You, Nisiulizwe, Sio Mbaya, Unaniweza n’izindi nyinshi.

Kuva kera, uyu muhanzi yajyaga avugwa mu rukundo n’abakobwa b’ibyamamare barimo Vanessa Mdee, Karen Bujulu, Nayika Thongom wo muri Tayilande, Jackie Cliff, Jacklyne Wolper ndetse n’Umunyakenya Huddah Monroe.

Ubu Jux n’umugore we bari mu byishimo byo kwitegura umwana wabo w’imfura, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’umuhango wo kumurika igitsina cy’umwana wabo, aho byagaragaye ko bazibaruka umuhungu.

Juma Jux yavuze ko urushako ari ikintu kiza cyane 

Juma Jux yakebuye abasore batinya kurushinga