Jose Chameleone yemeye kwiyunga na King Saha

Jose Chameleone yemeye kwiyunga na King Saha

 Sep 23, 2024 - 11:38

Umuhanzi Jose Chameleone yatangaje ko yiteguye gukemura ikibazo kiri hagati ye na King Saha nyuma y'uko uyu Saha avuze ko yagiye umugambanira.

Nyuma y'uko King Saha atangaje ko Jose Chameleone yagiye amugira ishyamba agatuma adahabwa amasezerano yo gukora ibitaramo ku Mugabane w'Uburayi, Chameleone yemeye guca bugufi.

Mu Cyumweru cyashize, nibwo King Saha yagiye mu itangazamakuru avuga ko Jose Chameleone yagiye ahagarika amahirwe yabaga yabonye yo gukora ibitaramo mu Burayi, akagenda avuga ko badakwiye kumutumira.

Yatanze urugero rw'igitaramo yari afite muri Sweden, ariko ngo Jose Chameleone abwira abateguraga icyo gitaramo ko badakwiye kumutumira, akemeza ko ibyo ari ubugambanyi yamukoreye, ndetse akavuga ko azashyira andi mabanga ye hanze.

Kuri iyi nshuro, Jose Chameleone yasohoye amashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko King Saha ari inshuti ye kandi amufata nk'umuvandimwe, atakifuza kumugambanira, gusa akavuga ko bahura bakaganira.

Ati " King Saha ni umuhungu wanjye kandi ni inshuti nziza. Ndabizi arababaye ku byo yavuze, gusa ndi umuntu kandi nakora ibintu bitari byiza."

Chameleone yagaragaje kwicuza ku byabaye ahahise, asaba ko bahura bakaganira bagacoca ibibazo byabo nk'abagabo.