Jennifer Lopez yajyanwe mu nkiko azira amafoto ye

Jennifer Lopez yajyanwe mu nkiko azira amafoto ye

 May 20, 2025 - 16:25

Jennifer Lopez yajyanwe mu nkiko aregwa na gafotozi witwa Edwin Blanco ndetse n’ikigo cya Back Grid USA bamurega kuba yarashe amafoto abiri bamufotoye akayashyira kuri Instagram na X nta ruhushya asabye. 

Bavuga ko ayo mafoto yafatiwe hanze y’ibirori byabanjirije Golden Globes muri Mutarama, ariko Lopez akaba yarayakoresheje mu kwimenyekanisha, agaragaza imyambarire ye, nyamara atabanje kubasaba uburenganzira.

N'ubwo habayeho imishyikirano no kumvikana ku buryo bwo gukemura iki kibazo, Lopez ntabwo yishyuye nk'uko bari banyumvikanye, bituma hatangwa ikirego ku ya 17 Gicurasi, aho abarega bavuga ko bahohotewe nkana, basaba amadorari agera ku bihumbi 150 by'amadorari(211,898,100Rwf) ku ifoto imwe.

Si ubwa mbere Jennifer Lopez ajyanwa mu manza nk'izo, kuko muri 2019, yajyanwe mu nkiko ku kibazo nk'icyo.

Siwe gusa kandi kuko ibyamamare nka Miley Cyrus na Justin Bieber na bo bahuye n’imanza nkizo, kubera ko amategeko muri Amerika arengera bafata amafoto n'abayafiteho uburenganzira (copyright).

Jennifer Lopez yajyanwe mu nkiko azira amafoto ye

Jennifer Lopez yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yafotowe adasabye uburenganzira abayamufotoye