Isogisi rya Michael Jackson ryagurishijwe akayabo mu cyamunara

Isogisi rya Michael Jackson ryagurishijwe akayabo mu cyamunara

 Jul 31, 2025 - 12:53

Isogisi ryambawe n’umwami winjyana ya Pop, Michael Jackson, mu gitaramo yakoreye mu Bufaransa mu mwaka wa 1997, ryagurishijwe akayabo ka barirwa mu ma miliyoni mu cyamunara.

Iryo sofisi ni rimwe mu yo Jackson yari yambaye ubwo yakoreshaga imbyino ye yamenyekanye ku isi yose ya moonwalk mu gitaramo cya HIStory World Tour cyabereye mu mujyi wa Nice ryagurishijwe miliyoni zirenga 8 z'amanyarwanda.

Nk’uko byagaragajwe n’amafoto yashyizwe ahagaragara, iryo sogisi ntiryigeze ryozwa kuva uwo munsi.

Ryatoraguwe n’umukozi wakoraga ku rubyiniro nyuma yo kurangira kw’igitaramo, maze ayibika imyaka irenga 25.

Ikindi kandi uwaguzwe iryo sogisi yahawe n’uruhushya rwo kwinjira inyuma y’urubyiniro (backstage pass), rwatanzwe n’uwo mukozi.

Michael Jackson, yagurishije kopi zisaga miliyoni 400 z’indirimbo ze ku isi yose, azwiho kugira ibikoresho byagaciro byifuzwa cyane n’abakunzi be, ndetse n’ibindi bikoresho bye byigeze kugurishwa mu cyamunara ku giciro kiri hejuru, birimo jaketi yambaye muri 'Thriller' n’inkweto zambarwa mu ndirimbo ye yitwa Billie 'Jean'

Bimwe mu byo Michael Jackson yasize birimo kugurishwa akayabo