Ish Kevin yasinye muri Universal Music Group East Africa

Ish Kevin yasinye muri Universal Music Group East Africa

 Sep 1, 2025 - 14:08

Umuraperi w’umunyarwanda, Ish Kevin, yasinye amasezerano y’imikoranire na Universal Music Group East Africa (UMG EA), sosiyete ikomeye mu guteza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Iyi mikoranire izibanda cyane ku gufasha uyu muhanzi mu bikorwa byo kwagura umuziki we no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu kumwamamaza, kumuhuza n’isoko ryo hanze no kumufasha mu bikorwa byo gucuruza ibihangano bye.

Universal Music Group East Africa ni ishami rya Universal Music Group, imwe muri sosiyete nini z’imyidagaduro ku Isi. Ifite icyicaro gikuru muri Kenya, ikaba isanzwe ikorana n’abahanzi bo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Kwinjira kwa Ish Kevin muri iyi sosiyete bibaye nyuma y’uko na Ariel Wayz byemejwe ko yatangiye gukorana na yo kuva ku itariki ya 12 Kamena 2025, bigaragaza uburyo UMG EA ikomeje kugaragaza inyota yo gukorana n’abahanzi nyarwanda bafite impano.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye ku muziki wa Ish Kevin ndetse n’uw’u Rwanda muri rusange, kuko bishobora kumufasha kugera ku isoko rinini no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Ish Kevin yasinye amasezerano muri Universal Music Group East Africa