Irengero rya album ya Kevin Kade yise ‘Baho’

Irengero rya album ya Kevin Kade yise ‘Baho’

 Apr 30, 2024 - 09:05

Ngabo Richard uzwi mu muziki nka Kevin Kade, nyuma y’igihe kinini atangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Baho’, abantu bakayitegereza bakayibura, yatangaje ko yabaye abivuyemo kuko hari ibindi bibazo agomba gukemura album ikazaza nyuma.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 ubwo Kevin Kade yagendaga aganira n’ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, iyo yabazwaga ku bijyanye no gushyira hanze album ye nk’umuhanzi umaze kubaka izina, yatangazaga ko arimo kuyikoraho ndetse iri no kugana ku musozo mu minsi ya vuba azayimurikira bakunzi be.

Icyo gihe ntiyatinye no kuvuga izina ryayo ko izaba yitwa ‘Baho’, ikazaba igizwe n’indirimbo 16 zirimo izo yahuriyemo n’abanyarwanda ndetse n’abandi bo hanze. Gusa yavugaga ko iri zina yayihaye ryari iry’agateganyo kuko nyuma yo kuyisoza ari bwo yari gutangaza izina rihamye.

Muri izi ndirimbo kandi 16, ubwo yabitangaza hari hamaze gusohokamo 2 ari zo Pyramid yakoranye na Kivumbi King na Drama T ndetse na Munda yari igezweho muri iyo minsi.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, uyu musore yadutangarije ko album yabaye ayiretse kuko yabonaga hari ibindi bibazo yagombaga kubanza gukemura asanga album atari ngombwa cyane akaba ayiretse cyane ko avuga ko abona gushyira hanze indirimbo nyinshi bituma hari izitamenyekana gusa avuga ko ibyo arimo gutunganya nibijya ku murongo bazabona ayishyize hanze.

Yagize ati:"Nari natangiye kuyikoraho ariko nageze hagati mbona mfite ibindi byinshi byo gukora mpitamo kuba mbiretse, kuko nasanze atari byo byihutirwaga. Nzabanza nkore imwe imwe nyuma nimbona ibintu byose bikemutse mbona kuyishyira hanze.”

Kevin Kade album yari yateguje abantu yabaye ayihagaritse