Intare yari ishaje muri Afurika yapfuye

Intare yari ishaje muri Afurika yapfuye

 May 14, 2023 - 15:55

Intare yari ikuze kurusha izindi muri Afurika yishwe.

Ku wa Gatanu, abayobozi ba pariki bemeje ko Loonkiito, intare yafatwaga nk’ikuze kurusha izindi muri Kenya no muri Afurika, yishwe n’abashumba baho.

Iyi ntare y'imyaka 19 yishwe n'abaturage bo mu bwoko bwa Maasai, nyuma yo kuzerera mu ifamu y’amatungo mu nkengero za parike ya Amboseli.

Loonkiito yari imaze imyaka 19

Umuvugizi wa serivisi zishinzwe kurengera ibinyabuzima byo mu gasozi muri Kenya, Paul Jinaro yagize ati: "Yari intare ishaje yari ifite ibibazo byo kunanirwa guhiga yonyine, bityo yajyaga mu matungo asanzwe kuko ari yo yoroshye guhiga. Ubundi inyamaswa zisanzwe zihiga mu ishyamba gusa.”

Itsinda ryita ku njangwe muri Afurika rivuga ko muri rusange intare zo muri Afurika zibaho kugeza ku myaka 18 mu gasozi.

Abashinzwe kurinda intare badaharanira inyungu bagiye kuri Facebook, baragira bati: "N'imitima iremerewe, tubabajwe no kubasangiza amakuru y'urupfu rwa Loonkiito (2004-2023), intare y'ingabo yari ishaje kurusha izindi muri Afurika."

Urupfu rw'iyi ntare rwafunguye amaso ya benshi ku kibazo gikomeje kwiyongera muri Kenya, cyo kugongana hagati y’inyamaswa n’abantu byagiye byiyongera mu myaka yashize, uko  iterambere ry’imijyi ryakomezaga kugera aho inyamaswa ziba.

Loonkiito ntabwo yari ikibasha guhiga inyamaswa zo mu ishyamba 

Bwana Jinaro yagize ati: "Abantu bakeneye gukangurwa bakibutswa uburyo bwo kutuburira hanyuma tugasubiza  inyamaswa muri parike, igihe zaba zabasagariye"

Mu 2021, intare yavuye muri parike y'igihugu ya Nairobi yinjira mu gace gatuwe cyane, bitera abaturage ubwoba bwinshi.

Iyi parike iri ku birometero 7 uvuye mu murwa mukuru wa Kenya, bityo kuba inyamaswa  yakinjira mu mujyi wuzuye abantu barenga miliyoni enye, si ibintu bisanzwe.

Iyi ntare yishwe n'abaturage nyuma yo kwinjira mu matungo yabo

Ukuboza 2019, intare yishe umuntu hanze ya parike, maze muri Werurwe 2016, intare iraswa nyuma yo gukomeretsa umuturage waho.

Umubare w’inyamanswa zo muri Kenya, zirimo intare zigera ku 2500, urimo kotswa igitutu, nk’uko ibarura rusange ry’ibinyabuzima ryakozwe mu gihugu mu 2021, ribigaragaza.