Inshuti zange zikunda ruhago zimfata nk'umusazi-Wizkd

Inshuti zange zikunda ruhago zimfata nk'umusazi-Wizkd

 Jun 24, 2023 - 01:53

Umuhanzi Wizkid yeruye ko nubwo akina ka ruhago ariko ngo nta makuru ahagije abifiteho bituma iyo ari kumwe n'inshuti ze bari kubiganira arya iminwa.

Ayodeji Ibrahim Balogun amazina nyakuri y'umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Wizkid, yatangaje ko afite inshuti nyinshi zikunda umupira w'amaguru ariko zikaba zimufata nk'umusazi ngo kubera ko nta makuru ahagije afite kuri uyu mukino.

Wizkid ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Radiyo Kiss F. M y'i London. Yayitangarije ko afite inshuti zitari nke zikunda rugaho ariko ngo bamubona nk'umusazi ngo kubera ko iyo bari kuganira kuri uyu mukino nta gitekerezo na kimwe abahereza kubera ntabyo yiyiziye.

Wizkid inshuti ze zimufata nk'umusazi kubera nta makuru afite kuri ruhago

Mu magambo ye ati " Mvugishije ukuri rwose, ntabwo jya ndeba umupira w'amaguru. Ariko mfite inshuti nyinshi zikunda ruhago kuburyo bamfata nk'umusazi iyo turi kuganira kuri ruhago, kubera ko rwose simba nzi icyo navuga pe."

Icyakora nubwo uyu muhanzi wegukanye Grammy Awards, yavuze ko atajya areba umupira w'amaguru, ariko yavuze ko akunda kuwukina ndetse akaba akina hagati mu basatira izamu. Ati " Ntabwo ndebe ruhago ariko ndakina kandi nkina mu bo hagati usatira izamu."

Hagati aho, uyu mahanzi mu minsi yashize akaba aherutse guca impaka hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi umukinnyi mwiza kuruta undi, maze yemeza ko nubwo atareba umupira ariko Ronaldo akubiye kuruta Messi.