Indirimbo ya The Weeknd ni yo yabaye iy'ikinyejana cya 21 kuri Billboard

Indirimbo ya The Weeknd ni yo yabaye iy'ikinyejana cya 21 kuri Billboard

 Jan 13, 2025 - 12:45

Urubuga rwa Billboard rwatangaje ko indirimbo “Blinding Lights” ya The Weeknd yabaye indirimbo ya mbere ku rutonde rw’indirimbo 100 nziza zo mu kinyejana cya 21, aho yaguwe mu ntege n'abarimo Bruno Mars ba Justin Bieber.

Blinding Lights, yasohotse ku ya 29 Ugushyingo 2019, yanditse amateka yo kumara ibyumweru 57 bikurikiranye mu ndirimbo 10 za kuri Billboard Hot 100, ibyumweru bine ku mwanya wa mbere, n’ibyumweru 86 iri mu ndirimbo 40 za mbere kuri urwo rutonde.

Mu 2021, iyi ndirimbo yafashe kandi izina rya Billboard’s Greatest of All Time Hot 100 Songs, aho The Weeknd yashimiye abakunzi be inkunga yabo.

Nubwo iyi ndirimbo yagizwe iy’ikinyejana cya 21, ku ya 9 Mutarama 2025, Billboard yashyize The Weeknd ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’abahanzi 100 beza mu kinyejana cya 21, kuva 2000 kugeza 2024.

Izindi ndirimbo zaje mu myanya itanu ya mbere, harimo “Uptown Funk!,” ya Mark Ronson na Bruno Mars yaje ku mwanya wa kabiri, "Stay,” ya The Kid LAROI na Justin Bieber yaje ku mwanya wa gatatu, “Party Rock Anthem,” ya LMFAO ari kumwe na Lauren Bennett na GoonRock ku mwanya wa kane, na “I Gotta Feeling,” ya  The Black Eyed Peas yaje ku mwanya wa gatanu.