Mu butumwa uyu munyamuziki yasangije abamukirikirana ku wa 17 Kanama 2025 ku rukuta rwe rwa X, yahoze ari Twitter, yavuze ko afite ibyangombwa byose bigaragaza ko iyi modoka ihenze ari iye koko ndetse anakurago ibihuha by'uko ngo iyo modoka yaba yarayibonye mu buryo bw'amanyanga.
Ati: "Yego, ni byo, ku bushake bw'Imana nzayibona. Kubera ko mfite buri cyangombwa cyose kigaragaza ko ari iyange. Mwibagirwe ibihuha ku makuru mufite. Ntabwo yibwe, murakoze."

Shatta Wale avuga ko afite ibyangombwa byose bigaragaza ko ari iye byemewe n'amategeko.
Ku wa 5 Kanama 2025, iyi Lamborghini Urus ni bwo yafashwe n'ikigo cya Economic & Organised Crime Office (EOCO) gishinzwe gikurikirana ibyaha bishingiye ku bukungu kubera ikibazo cy'uburiganya bwo ku rwego rwo hejuru bwakozwe na Nana Kwabena Amuah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kigo kivuga ko uyu Munyamerika, Nana Kwabena Amuah, ufite inkomoko muri Ghana, ashinjwa uburiganya bwo kwiba Milliyoni nyinshi z'Amadolari ya Amerika yifashishije ubutubuzi bw'inkundo n'ikoranabuhanga ryo kuri email. Iki kigo kandi gikomeza guhamya ko iyi modoka Shatta Wale yita iye ngo yaguzwe muri ubu butubuzi.

Itangazo rya EOCO ishinzwe gikurikirana ibyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri tangazo EOCO yageneye rubanda rigaragaza ko Shatta azanabazwa mu iperereza rigikomeje kuri Amuah wamaze no gukatirwa amezi 86 yose, imyaka isaga 7, mu gihome kubera ubutubuzi bwa hafi Milliyoni 5 z'Amadolari ya Amerika.
Ku rundi ruhande, Shatta Wale na we ahakana ibyo yivuye inyuma avuga ko atigeze abyijandikamo. Yasobanuye ko yaguze iyo modoka amafaranga ibihumbi 150 by'Amadorali ya Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ko nta mubano usanzwe cyangwa uwo mu bushabitsi agirana na Amuah ushinjwa iby'ubwo butubuzi.
Ibi kandi bije nyuma y'uko Charles Nii Armah wamamaye nka Shatta Wale yari yagiye kuri live ya TikTok akavuga ko atazigera ajya gufata iyo modoka ye muri EOCO, aho yafatiwe.


