Uyu munsi washyizweho mu mwaka wa 1999 na Dr. Jerome Teelucksingh wo muri Trinidad & Tobago. Intego ye yari ugutanga urubuga rwo kuzirikana abagabo b’intangarugero—aba papa b’imena, abarimu bakunda umurimo wabo, urubyiruko rwigomwa kugira ngo rumurikire abandi, n’abagabo bose bihatira kubaka sosiyete nziza.
Kuri uyu munsi, ibihugu birenga 80 ku isi bikora ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, inama, ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abagabo n’ubukangurambaga bugamije kubashishikariza kubaho neza ku mubiri no mu mutima.
Insanganyamatsiko nyamukuru ihora ari imwe:
“Abagabo na bo ni abantu, bakeneye kumvwa no guhabwa agaciro.”
Abagabo benshi bibagirwa ko bafite uburenganzira bwo kugaragaza amarangamutima yabo. Bahura n’igitutu cyo kwigira ba ntibindeba, kwikorera imitwaro y’imiryango, guhangana n’akazi, ndetse n’ibindi byinshi sosiyete iba ibatezeho. Ibi byose bituma benshi bagira ibikomere by’imbere batabasha kuvuga, gusa uyu munsi ni uwo bahariwe ngo nabi bitabweho.

Ibyo wamenya ku munsi wahariwe Abagabo ku isi

