Mu mezi yatambutse nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Ben Affleck na Jennifer Lopez batabanye neza ndetse ko mu minsi mike bazaka gatanya buri wese agakomeza inzira ze.
Iyo Jennifer Lopez yabazwaga ku mubano we n'umugabo we, yaryumagaho akanga kugira icyo abivugaho, gusa uko iminsi yagendaga yisunika niko ibimenyetso bagendaga bigaragara ko hari umwuka mubi hagati yabo.
Mu minsi ishize byavuzwe ko aba bombi batakiba mu nzu imwe ndetse icyo gihe bashyize ku isoko inzu yabo, gusa Lopez yavuze ko impamvu yatumaga batabana ni uko aba bombi bakora akazi gatandakanye ugasanga buri wese ahugiye mu kazi ke ntibabashe guhana umwanya.
Kuri ubu amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri America, aravuga ko nyuma y'uko Ben Affleck agize inzu ihagaze akayabo ka miliyoni $20, ubu aba bombi nta n'umwe ukiri kuvugisha undi ndetse aho Jennifer Lopez ari kujya hose nta meta y'abashakanye ari kwambara.
Gusa n'ubwo ibi byose bikomeje kumera uku, bamwe batangiye gukeka ko iyi yaba ari imikino barimo kugira ngo bakomeze kuvugwa mu bitangazamakuru.
