Ibyaranze umunsi wa mbere w'urubanza rwa P. Diddy

Ibyaranze umunsi wa mbere w'urubanza rwa P. Diddy

 May 5, 2025 - 19:59

Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo, Sean “Diddy” Combs, umaze iminsi akurikiranweho ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yazanwe mu rukiko rw’i New York kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha aregwa.

Ni umunsi wa mbere w'urubanza rwa P. Diddy waranzwe no gutoranya inteko y'abacamanza, byatangiye mu gitondo kare ndetse bizanakomeza mu minsi iri imbere. 

Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo, umucamanza mukuru Arun Subramanian yatangaje imyanzuro myinshi irimo ibyo impuguke zizemererwa gutangamo ubuhamya igihe cy'urubanza.

Ni mu gihe ibijyanye no kumva abahagarariye impande zombi n'abatangabihamya bitegerejwe mu cyumweru gitaha.

Urubanza rwa P. Diddy twatangijwe no guhitamo inteko y'abacamanza 

Ibijyanye no gutanga ubuhamya mu rubanza rwa P. Diddy bizatangira tariki 12 Gicurasi