Kuri uyu wa 30 Mutarama 2024, Lawrence Kanyuka umuvugizi w'umutwe witwaje wa M23 mu bya politike yatangaje ko ingabo za Leta ya DR-Congo n'abafatanyabikorwa babo barimo FDLR, Wazalendo, SADC n'ingabo z'u Burundi, babagabyeho ibitero byibasira abasivire.
Mu itangazo rya Kanyuka, ryavugaga ko ibice byatatswe ari ibya Kuruba, Mweso ndetse na Mushaki. Ati " Muri iki gitondo ubufatanye by'ubutegetsi bwa Kinshasa, by'umwihariko ingabo za SADC barashe ibisasu biremeye muri Karuba no mu bice bihakikije, bica abagore n'abana, ndetse imiryango myinshi irahunga."
Andi makuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya FARDC yibeshye ibipimo yari kurasaho, ishwanyaguza ibirindiro by'ingabo z'u Burundi bafatanya guhashya M23 hagwa abasirikare benshi.
Iki ni igikorwa cyo kwikora mu nda bivugwa ko cyabereye mu gace ka Kiluku munsi y'umusozi wa Muremure muri Bweramana. Icyakora aya makuru ntabwo agaragaza umubare w'ingabo zaba zahaguye, kandi nta ruhande ruremeza aya makuru. Hagati aho, M23 ku munsi w'ejo ikaba ari bwo yemeje ko kumugaragaro SADC yinjiye mu ntambara nabo.