Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Kamena 2024, polisi yo mu gihugu cya Kenya yataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi nyuma yo kuyobora imyigaragambyo karundura yiswe "Mama Mbogas Revolution."
Iyi ni imyigaragambyo yakorewe imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya aho bajugunyaga imboga mu muhanda, bagaragaza ko batishimiye guverinoma yabo, aho mu butumwa bw'amashuho yiyi myigaragambyo Eric Omondi yashyize kuri Instgram ye, agaragaza ko abaturage bari gupfira mu bitaro kubera kubura imiti.
Yagize ati " Ntabwo tuzemerera iyi Leta kwica abaturage. Abanya-Kenya bafite ibibazo by'ubukungu, kandi bari gupfira mu bitaro kuko nta miti bafite, ahubwo imisoro yabo iri gukoreshwa mu kugura amazu, amamodoka, no mu ngendo zihenze mu mahanga."
Ntabwo ari inshuro ya mbere Omondi agaragaje kutishimira ubutegetsi bwa Perezida Ruto, dore ko mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyibasirwaga n'imyuzure, yagaragaje ko Leta yanze gutabara abaturage barimo bicwa n'ibiza ikabarebera, aho yagaragaye kenshi mu bikorwa by'ubutabazi hirya no hino mu gihugu.

Eric Omondi yafunzwe azira kuyobora imyigaragambyo
