Eddy Kenzo yibukije Bobi Wine ko amuyobora kandi ari munsi y'ibirenge bye

Eddy Kenzo yibukije Bobi Wine ko amuyobora kandi ari munsi y'ibirenge bye

 Jun 18, 2023 - 05:02

Eddy Kenzo yibukije Bobi Wine ko ari Perezida w'abahanzi muri Uganda kandi nawe ari muri abo bahanzi, ku bw'ibyo ko agomba kugendera mu mirongo abahanzi bandi bagenderaho.

Uruhererekane rw'ubushyamirane hagati ya Eddy Kenzo n'Umunyapolitike akaba n'umuhanzi Bobi Wine rurakomeje.

Aba bombi guhangana kwabo gushingiye ku kuba Eddy Kenzo ayobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda mu gihe Bobi Wine ashinja iryo huriro kuba mu kwaha kwa Leta no kugambirira kumugusha hasi muri politike.

Magingo aya uruhererekane rw'ihangana ryaba bombi rigeze aho Bobi aheruka kwibasira abari muri iri huriro abita abasabirizi, naho Eddy Kenzo nawe agahita aza avuga ko ahubwo Wine n'ishyaka rye aribo basabiriza muri Leta kuko bahabwa umushahara wa buri kwezi.

Bobi Wine akomeje gushinja ihuriro ry'Abahanzi ko rikorera mu kwaha kwa Leta

Nyuma yaho Eddy Kenzo asubirije Bobi Wine, abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo bavuga ko Eddy  Kenzo yumvishe nabi ubutumwa bwa Wine ariko nawe yahise agaruka abasubiza.

Ku bw'ibyo, Kenzo yibukije abantu ko akuriye ihuriro ry'Abahanzi kandi inshingano ze ari uguharanira uburenganzira bwabo nk'umuyobozi wabo, kandi muri abo bahanzi hakaba harimo na Bobi Wine.

Ati " Iyo mba ntari Perezida mba nacecetse, ariko kubera ndiwe niyo mpamvu nagize icyo mvuga kandi nkaba ngomba kubarengera. Nuwo Kyagulanyi nawe ari munsi yange kuko ni umuhanzi kandi ninge Perezida watowe [...]. Niyo mpamvu rero ngomba kuza kumukosora kuko ndi umuyobozi we."

Eddy Kenzo yibukije Bobi Wine ko ariwe muyobozi we

Ubwo kandi yagarukaga kubamunenga ku mbuga nkoranyambaga, Kenzo yagize ati " Nge ndi Eddy Kenzo wo muri Afurika, umuhanzi watoranyijwe muri Grammy Awards. Icyo nitayeho ni ubuhanzi bwange, kandi ngewe ibyo mvugaho ni ibibazo bifitiye igihugu akamaro."

Eddy Kenzo yakomeje agira ati " Umuhanzi utumva neza ibyo dukora, namutumira mu nama yacu akazaza tukamwigisha akava mu by'ibihuha."