Patrick Apecu se wa Minisitiri w'ingufu n'umutungo kamere muri Uganda, Phiona Nyamutooro, yasabye umukwe we Eddy Kenzo kuzakomera ku isezerano yahaye umukobwa we nubwo ari umu-Islam kandi aba-Islam abakaba bashaka abagore benshi.
Uyu mubyeyi, avuga ko yifuza ko Eddy Kenzo yazita ku mwana we kandi agashyira umutima ku isezerano ryabo, kandi akarinda icyubahiro cye nk'umugabo w'umu-Islam.
Patrick Apecu agaragaza ko yifuza ko Eddy Kenzo yazakunda umukobwa we mu muryango wabo hagahoramo umunezero, akabifuriza kubyara bakagira umuryango mugari kandi akemeza ko bizakunda kubera ko bakunda kandi icya mbere ari urukundo.
Uyu mubyeyi ari gusaba umukwe we kuzakora ibishoboka akita ku mukobwa we, mu gihe yaherukaga no kuvuga ko umwana we Phiona Eddy Kenzo ari we musore wenyine yakunze mu buzima bwe.
Phiona Nyamutooro na Eddy Kenzo, mu ntangiriro z'uyu mwaka, nibwo iby'urukundo rwabo byatangiye kujya kumugaragaro, ndetse bidateye Kabiri bemeza ko umwana. Mu Cyumweru cyashize, akaba ari bwo Eddy Kenzo yerekanwe kwa sebukwe .
Eddy Kenzo yambitse impeta Phiona Nyamutooro
