Eddy Kenzo yaba agiye guhindura idini kubera umugore

Eddy Kenzo yaba agiye guhindura idini kubera umugore

 Aug 7, 2024 - 07:59

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hibazwa uraza guhindura idini hagati ya Eddy Kenzo n'umufasha we Phiona Nyamutooro bari kwitegura ubukwe, nubwo benshi batanze impamvu zemeza ko Eddy Kenzo ari we ugomba guhindura idini.

Umunyamideli wo muri Uganda Doreen Kabareebe, ni we watangije impaka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yiyumvamo ko Eddy Kenzo nta kabuza ari we ugomba gusanga umugore we mu itorero rye.

Mu busanzwe, Eddy Kenzo asengera muri Islam, mu gihe Phiona Nyamutooro n'ababyeyi be ari abakiristu bo mu idini rya Orthodox, ku bwa Doreen Kabareebe, abona Eddy Kenzo we ugomba kuba umukristu akaba ari naho bazasezeranira.

Mu minsi yashize, nibwo se wa Phiona Nyamutooro yavuze ko nk'ababyeyi batazategeka umwana wabo aho azasezeranira, gusa nanone yihaniza Eddy Kenzo kutazashaka abagore benshi nk'uko muri Islam ari umuco, amusaba kutazamushavuriza umwana we.

Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga, abafana ba Eddy Kenzo baremeza ko agomba kuba umukristu, nyamara hari abandi babibona ukundi.

Magingo aya Eddy Kenzo na Phiona bari kwitegura gushyingiranwa nubwo hataramenyekana itariki.