Eddy Kenzo na Savara mu bazatarama ku mukino wa nyuma wa CHAN 2025

Eddy Kenzo na Savara mu bazatarama ku mukino wa nyuma wa CHAN 2025

 Aug 28, 2025 - 22:19

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, mu mujyi wa Nairobi muri Kenya hitezwe ibirori bikomeye by’imikino n’imyidagaduro ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’Irushanwa rya Afurika ry’amakipe y’ibihugu (CAF African Nations Championship – CHAN) kuri Sitade ya Moi International Sports Centre, Kasarani, ibirori bizagaragaramo abarimo, Zuchu, Savara na Eddy Kenzo.

Uyu mukino uzahuza ikipe ya Madagascar na Maroc, ukaba utegerejwe n’abafana b’umupira w’amaguru muri Afurika kuko ari bwo bwa mbere aya makipe yombi ahuriye ku mukino ukomeye nk’uyu. Biteganyijwe ko uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM) ku isaha y’i Kigali.

Uretse uyu mukino w’ishiraniro, abafana bazananyurwa n’ibirori bidasanzwe by’imyidagaduro byiswe “The Greatest Sherehe in East Africa” bizatangira saa munani z’amanywa (2:00 PM). Aho hazataramira abahanzi bakomeye mu muziki wa Afurika y’Uburasirazuba barimo Eddy Kenzo wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania ndetse na Savara wo muri Kenya.

Abateguye ibi birori batangaje ko byateguwe ku rwego rwo hejuru aho hateguwe urubyiniro rwa kijyambere, amatara ajyanye n’igihe, ndetse  fireworks itari yarigeze igaragara muri aka gace.

CAF yasabye abafana bose bifuza kwitabira iri rushanwa gukoresha uburyo by'ikoranabuhanga bwashyizweho hagamijwe kugura amatike hakiri kare, kugira ngo hirindwe umubyigano ku munsi nyirizina.

Eddy Kenzo yiyongereye ku bazatarama muri CHAN

Zuchu ari mu bazatarama ku mukino wa nyuma wa CHAN