Drake, umwe mu bahanzi ba pop bazwi cyane ku isi, ikinyamakuru Billboard cyamushyize ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’abahanzi beza ba pop mu kinyejana cya 21.
Ibi yabikesheje uruhare runini yagize mu muziki wa pop, ndetse no kuba indashyikirwa mu muziki mpuzamahanga mu bijyanye n’ibihembo, no kugurisha ibihangano bye mu bice bitandukanye by’umuziki ku isi, n'ibindi.
Drake kimwe n’abandi bahanzi bakomeye muri iki kinyejana cya 21, bakomeje gutigisa isi mu myaka irenga 10 babifashijwemo n’ibikorwa byabo bya muzika.
Abandi bahanzi beza bashyizwe kuri uru rutonde rwa Billboard barimo Jay-Z, Lil Wayne, Kanye West, Justin Bieber, Nicki Minaj, Ed Sheeran, Lady Gaga, The Weeknd, na Shakira.
Benshi amatsiko akomeje kuba menshi, mu gihe Billboard itarashyira hanze abahanzi batutu ba mbere bahigitse aba twavuze hejuru.

Urutonde rw'abahanzi 25 ba Pop b'ikinyejana cya 21, ariko uhereye ku mwanya wa kane
