Nubwo atigeze amenyekana cyane, Jenny Joseph ni we mugore ugaragara mu ishusho izwi nka "Torch Lady" ikoreshwa mu ntangiriro za filime za Columbia Pictures. Iyi foto yafashwe mu buryo butunguranye mu 1992 ubwo yari mu kiruhuko cy’ifunguro rya saa sita, akorera ikinyamakuru The Times-Picayune i New Orleans, USA.
Umuhanga mu bugeni Michael Deas ni we wahawe akazi ko kuvugurura ikirango cya Columbia Pictures, maze ahitamo gukoresha Jenny nk’umunyamideli nubwo atari byo yari asanzwe akora. Ifoto ye yahinduwe ikajya gusa n’ishusho ya katuni, bituma abantu benshi batazi ko ari umuntu nyirizina.
Nubwo isura ye yabaye ikirangirire ku isi, Jenny ntiyigeze ahabwa amafaranga menshi cyangwa kumenyekana ku giti cye. Yakoreweho ifoto, ahabwa amafaranga y’icyo gihe gusa, ndetse ntiyanigeze ashyirwa mu bikorwa byamamaza by’iyo kompanyi.
Jenny Joseph wavutse mu 1932 i Birmingham mu Bwongereza, yabaye umwanditsi w’imivugo watsindiye ibihembo bitandukanye, harimo James Tait Black Memorial Prize na Forward Prize. Yitabye Imana mu 2018 afite imyaka 85, ariko isura ye izakomeza kwibukwa mu mateka ya filime ku isi hose.
Benshi mu bakunzi ba filime ntibazi Jenny Joseph Kandi bamubona kenshi kuri tereviziyo zabo

