Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry'Abademokarate, yarimo avugira imbwirwaruhame muri 'South Carolina' atangaza ko bitewe n'uburyo Ibihugu bibarizwa mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare mu Majyaruguru y'inyanjya ya Atlantic (NATO) byanga gutanga inkunga y'ibikorwa by'umuryango, yashishikariza u Burusiya kubishozaho intambara.
NATO ikaba ibaraizwamo Ibihugu 31 byiganjemo ibyo mu Burayi. Muri uyu muryango, Amerika ikaba ari yo y'igihangange, aho itanga n'umusanzu hafi ya wose ukenerwa. Kuri Trump, ahamya ko uyu muryango ntacyo umariye Amerika kandi bashoramo amafaranga, akavuga ko Ibihugu ufitiye akamaro byakabaye ari byo bishyiramo agatubutse.
Donald Trump yashishikarije Perezida Putin gutera Ibihugu bya NATO byanze gutanga umusanzu
Donald Trump, akaba "Yibaza niba Amerika ibayeho kubera NATO, cyangwa NATO ari yo ibayeho kubera Amerika." Mu jambo ryo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko Ibihugu bijya kureba Amerika ngo ibihe inkunga, ariko bo ntibagire icyo bunguka.
Agaruka kubanga kwishyura, yagize ati " Kuki mutishyura? Ni agasuzuguro?.... Oya! Ntabwo twakomeza kubarinda. Ahubwo nabashishikariza kubatera niba babishaka. Mugomba kwishyura." Ubwo umuvugizi wa Whitehouse yagiraga icyo avuga kuri aya magambo, yavuze ko ibyo ari ibintu "bibabaje cyane kandi birimo ubusazi."
Perezida Vladimir Putin yagiraga uburyo yumvikana na Donald Trump ugereranyije na Biden kuri ubu badacana uwaka
Ntabwo byaba ari ubwa mbere Trump agaruka kuri NATO, dore ko ubwo yari akiri ku butegetsi yakunze kuvuga ko Amerika ikwiye kuva muri uyu muryango. Ni mu gihe kandi akunze kuvuga ko umunsi azagera ku butegetsi, intambara muri Ukraine azayirangiza mu masaha 24.
Hagati aho, amatora ya Perezida aho muri Amerika, akaba ategerejwe ku wa 05 Ugushyingo 2024, aho kugeza ubu hataranenyekana abakandida bazahatana.