Ujwiyunga kwabo kwatangiye gutekerezwa nyuma y’amashusho n’amafoto yabo bombi akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Tubibutse ko amakimbirane hagati y’aba bombi yabaye mu mezi make ashize, nyuma y’amagambo ya Wizkid avuga ko Hip hop ya Nigeria yazimye.
Ni amagambo atarashimishije bamwe barimo n’umuraperi Ladipoe, umwe mu bahanxi babarizwa muri ‘Mavin record label’ ifitwe na Don Jazzy.
Ladipoe yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga bakozanyaho biratinda, kera kabaye Wizkid aza kihandagaza amubwira ko atajya avugana n’umuntu we wasinyiye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga(Social media influencer) avuga Don Jazzy.
Ibintu byaje gukomera ubwo Wizkid yakoraga retwee zerekana ko yavugaga Don Jazzy nk’umuntu ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho gukomera mu muziki.
Kuva ubwo byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibasiye Wizkid bavuga ko atagaciye amazi Don Jazzy ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Nigeria.
Nyuma gato bongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Don Jazzy yahise akura Wizkid ku mu bantu akurikira ku rubuga nkoranyambaga, muri ayo mashusho bongeye kugaragara baseka bahoberana.
Uretse ako kamwenyu kari ku maso yabo, kuba Wizkid yeguye Ferrari ye nshya akajya gusura Don Jazzy, ubwabyo byaciye amarenga ko nta mwuka mubi ushobora kuba ukuri hagati yabo.
