DJ Khaled yasubije abamushinja gutererana Palestine akomokamo

DJ Khaled yasubije abamushinja gutererana Palestine akomokamo

 Aug 9, 2025 - 19:42

Nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kwibera mu buzima bw'umunezero maze agatera umugongo Palestine avukamo, DJ Khaled yagize icyo abuvigaho.

Umuhanzi akaba n'umwe mu bavanga umuziki bakunzwe ku isi, DJ Khaled, ari kugitutu gikomeye nyuma yo kunengwa n’abantu batandukanye barimo umunyamakuru wa Aljazeera ukorera muri Gaza, Hani Mahmoud Abuishaiba, ndetse n’umuvandimwe we Fadie Musallet, bamushinja kwibera mu buzima bw’ibyishimo n’umurengwe aho gukoresha izina rye rikomeye mu gutanga ijwi rishyigikira igihugu cya Palestina gikomeje guhura n’ibibazo by’intambara.

Nubwo anengwa kutagira icyo avuga kuri iki kibazo, DJ Khaled yemeye ko guceceka kwe ari uburyo bwo kurinda inyungu ze bwite, amasezerano y’ubucuruzi afitanye n’amakompanyi akomeye, ndetse n’ubuzima bwiza yubatse abivunikiye.

Gusa abamunenga bavuga ko guceceka kwe ari ikimenyetso cy’ubwoba n’ukutagirira urukundo igihugu cya sekuru na nyirakuru.

Kuri ubu, DJ Khaled ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya yise “Aalam of God”, izaba iya cumi na kane ashyize hanze.

Dj Khaled yasubije abamushinja gutererana Palestine