Abinyujije ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamond yavuze ko urubyiruko rwinshi rujya rutakaza igihe kinini rujya impaka no kuganira ku bya politiki n’abayobozi, nyamara bo baba bari mu kazi kabo ko kwishakira imibereho.
Yagize ati:“Bose uko ubabona kuva ku bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugera ku bari mu myanya y’ubuyobozi, bose baba bari mu kazi. Ni yo nzira yabo yo gusohoza inzozi zabo. Wowe byuka, irukankira inzozi zawe kandi wihangane ushake amahirwe yawe bwite.”
Uyu muhanzi yatanze urugero rw’ubuzima bwe bwite, avuga ko iyo atitabira kwirwanirira hakiri kare yari kuguma i Tandale arimo kunenga leta aho gushaka inzira zo gusohoza inzozi ze.
Yagize ati:“Nanyuze mu bigeragezo bikomeye, ariko narashikamye nsaba Imana, kandi kugeza ubu ndacyari mu rugamba rwo guharanira ejo hazaza”.
Diamond kandi yaburiye urubyiruko kutagwa mu mutego w’amagambo ya politiki ashobora kubatandukanya n’inzira yo kwiyubakira ubuzima n’imiryango yabo. Yabibukije ko nta muyobozi uzigera abaha amafaranga mu mifuka yabo, ahubwo ko intsinzi izaterwa n’imbaraga zabo bwite.
Ati:“Byuka sha, ntawe uzarangiza ibibazo byose, kandi nta muyobozi uzigera ashimwa n’abatavuga rumwe nawe. Bityo, nutabasha guhaguruka ngo wirwanire, uzaba winaniye”.
Diamond Platnumz yakebuye urubyiruko rukererezwa no kujya Impala za politike
Diamond Platnumz yasabye urubyiruko gukererezwa n'ibyabateza imbere
