Diamond Platnumz yifashishije Meek Mill atanga isomo ku basesengura umuziki

Diamond Platnumz yifashishije Meek Mill atanga isomo ku basesengura umuziki

 Jun 27, 2025 - 16:20

Umuhanzi Diamond Platnumz ubamwe bavugaho kurya imitsi abahanzi ayobora, yongeye gutuma havugwa byinshi nyuma yo gutangaza igitekerezo cyimbitse ku mikorere y’amasezerano hagati y’abahanzi n’inzu zitunganya umuziki (label).

Abinyujije kuri Insta Story ye, Diamond yagaragaje urugero rwa Meek Mill, umuhanzi w’Umunyamerika, nk’isomo rikomeye ku basesenguzi b’umuziki mu karere, cyane cyane muri Tanzania.

Diamond yashyizeho inkuru yagaragazaga ko Meek Mill yamaze imyaka irenga 13 akora umuziki ariko akajya ahabwa gusa 13% by’amafaranga y’inyungu z’akazi ke. Ibi byabaye mbere y’uko abona ubwisanzure nk’umuhanzi wigenga ndetse akaba nyiri uburenganzira ku bihangano bye byose 100%.

Diamond yaherekeresheje iyi nkuru n’ubutumwa bugira buti:“Hari isomo rikomeye hano ku basesenguzi bacu muri Tanzania aho bakwiye kumenya ukuri ku bijyanye n’ubucuruzi bw’ama-label. Ibi bizatuma igihe basesengura, basesengura bagamije gufasha no kubaka uruganda.”

Uyu mwanya wafashwe na Diamond wateje impaka ndende mu itangazamakuru n’imbere mu banyamuziki, aho benshi bibajije ku bumenyi bw’abasesenguzi b’umuziki ku byerekeye imiterere y’amasezerano. Diamond asanga impamvu hari isesengura ritagira ireme ari uko abasesenguzi benshi batagira amakuru ahagije, cyangwa bagendera ku manza z’urukundo cyangwa amarangamutima aho kuba ku kuri.

Ku rundi ruhande, hari icyifuzo cy’uko na label z’umuziki zitangira kugaragaza bimwe mu bipimo by’amasezerano bafitanye n’abahanzi, cyane cyane ibijyanye n’uburenganzira ku bihangano no ku nyungu z’abahanzi. Ibi, nk’uko bamwe babivuga, byatuma basesenguzi batagendera ku makuru adafite ishingiro, ahubwo bagatanga ibitekerezo bifasha mu kugaragaza isura nyayo y’urusobe rwa muzika.

Diamond yagaragaje ko kugira abasesenguzi b’umuziki bazi ibyo bavuga ari ingenzi cyane ku iterambere rya muziki, cyane cyane muri iki gihe isi yose irimo kuganira ku burenganzira bw’abahanzi, uko bakwitandukanya n’amasezerano abafungira, n’uko bashobora kwigenga no kugira uruhare mu micungire y’ibihangano byabo.

Mu magambo make, Diamond arerekana ko umuziki atari impano gusa, ahubwo ari ubucuruzi bufite amategeko n’imyitwarire igomba kumenywa na buri wese yaba umuhanzi, umuyobozi wa label cyangwa umusesenguzi. Icyifuzo cye ni uko hajyaho isesengura rifite ireme, rigamije guteza imbere uruganda aho kurisenya.

Diamond Platnumz yasabye abasesengura umuziki ko bajya bagira ubumenyi ku byo bavuga

Meek Mill yahishuye ko yahabwa 13% k'ibyinjiye ku muziki we