Diamond Platnumz yaciye amarenga ko yakoze ubukwe

Diamond Platnumz yaciye amarenga ko yakoze ubukwe

 Jun 1, 2025 - 20:18

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yigeze kurushinga, mu gihe benshi bibwiraga ko atigeze agira umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse bahora bibaza igihe azarongorera.

Mu butumwa bukomeje kuvugisha benshi yanyujije ku kuri Instagram ye, Diamond yanagarutse ku isomo rikomeye amaze igihe kinini agenderaho: kwica amatwi igihe avugwaho ibitari byo, n’ubwo we aba azi ukuri.

Yagize ati:“Muri bimwe mu byo nize mu buzima, harimo gukura no kumenya igihe cyo guceceka.

Guca bugufi no guhitamo guceceka bisaba kwihangana gukomeye. Bisaba umutima wihanganye kandi ushikamye cyane, cyane cyane iyo abantu cyangwa umuntu runaka akubeshyera cyangwa akuvuga nabi mu ruhame, nyamara wowe ufite ukuri kose ariko ugahitamo guceceka.”

Diamond yavuze ko n’ubwo atavuga ko abishoboye nk’intungane, ashimira Imana ko yamuhaye urwego runaka rw’ubwenge bwo kugira amahitamo nk’ayo.

Ati:“Simvuga ko mbishoboye 100%, ariko nshimira Imana yampaye ubwo bwenge nubwo bugarukira ku rugero runaka.”

Uyu muhanzi w’imyaka 35, uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, yavuze ko amaze igihe kinini ahitamo gutuza mu gihe avugwaho ibitagenda, ari na yo mpamvu atakigaragara kenshi mu biganiro n’itangazamakuru.

Kuri iyo ngingo yagize ati:“Ni nayo mpamvu usanga ntakunze kwemera gukora ibiganiro muri iyi minsi. Nubwo bigoye cyane, inyungu zabyo narazibonye kandi ni nini cyane. Iyo uretse abantu bakuvuga nabi, Imana ubwayo niyo ikurwanirira kandi iguha intsinzi mu buryo butangaje.”

Ariko ikitavuzweho rumwe muri ubu butumwa bwe, ni aho yavuze ko yigeze kurushinga, mu gihe ibyo bitari bizwi na benshi.

Yagize ati:“Nzi neza ko buri muntu afite uko yumva cyangwa asobanura Diamond Platnumz no kurushinga, ariko uyu munsi ndashaka kubabwira ko Diamond Platnumz yigeze kurushinga, kandi igihe kizagera mbabwire uko byagenze…”

Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe n’aho ubukwe bwabereye cyangwa uwo bashakanye, ariko iyi nkuru yatunguye benshi kandi ikomeje gutera impaka no guteza benshi amatsiko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Nyuma y'akanya gato Diamond ashyize ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, nyina umubyara yahise anyarukira kuri Instagram amusabira umugisha anemeza ko umugore barushinze ari Zuchu.

Diamond Platnumz yatunguye benshi nyuma yo guca amarenga ko yaba yarakoze ubukwe

Diamond Platnumz yavuze ko ashima Imana yamushoboje gutuza mu gihe abantu bamuvugaho ibinyoma