Denmark: Minisitiri w'Intebe yakubiswe inkubara aratembagara

Denmark: Minisitiri w'Intebe yakubiswe inkubara aratembagara

 Jun 8, 2024 - 09:27

Igikuba cyacitse mu Burayi nyuma y'uko Minisitiri w'Intebe wa Denmark Madamu Mette Frederiksen akubiswe inkubara ari mu muhanda mu murwa mukuru Copenhagen.

Kuri uyu wa Gatanu Ibiro bya Minisitiri w'Intebe muri Denmark byasohoye itangazo rivuga ko Minisitiri Mette Frederiksen ababajwe cyane n'umugabo waje akamuhutaza mu buryo bukomeye ubwo yarimo agenda mu muhanda mu murwa mukuru Copenhagen.

Ababonye iryo sagarirwa, babwiye ikinyamakuru BT cy'i Copenhagen ko umugabo yaje aturutse mu kindi cyerekezo gitandukanye ni cya Minisitiri, ahita amukubita inkubara ku rutugu undi ahita abandagara ku ruhande, icyakora bavuze ko atageze ku butaka.

Ako kanya Polisi yahise ita muri yombi uwo mugabo, mu gihe Minisiteri we yabanje kwicara ku ruhande akanya gato. Polisi yavuze ko yatangiye iperereza kuri uwo mugabo, icyakora batangaza ko bataramenya icyabimuteye.

Umukuru wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi Ursula von der Leyen, ibyo yabyise igikorwa cyibabaje, kandi cyinyuranyije n'ibintu bemera kandi baharanira mu Burayi.

Minisitiri w'ibidukikije muri Denmark Magnus Heunicke yanditse ku rukuta rwe rwa X, ko batewe ubwoba n'isagarirwa rwa Minisitiri Mette, avuga ko abantu bose bamushyigikiye bakanzwe n'ibyo yakorewe.

Uku guhutazwa kwa Mette, kuje gukurikira iraswa rya Minisitiri w'Intebe wa Slovakia Robert Fico mu byumweru bishize, aho yahurijweho urufaya rw'amasasu, icyakora akabasha kuhava amahoro ajyanwa mu bitaro.

Minisitiri w'Intebe wa Denmark Mette yakubiswe inkubara mu muhanda arabandagara