Davido yiyunze n'uwamukinnye kumubyimba ari mu kiriyo

Davido yiyunze n'uwamukinnye kumubyimba ari mu kiriyo

 Nov 13, 2024 - 18:54

Umuhanzi Davido yashyize iherezo ku mwuka mubi wari umaze igihe hagati ye n'umukinnyi wa filime muri Nigeria 'Eniola Badmus' nyuma yo kumukina ku mubyimbva ubwo umwana we yitabaga Imana.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Davido, yemeye gushyira akadomo ku mwuka mubi wari hagati ye n'umukinnyi wa filime witwa 'Eniola Badmus', aho bari bamaze imyaka ibiri badacana uwaka.

Umwuka mubi hagati yabo watangiye mu Ukwakira 2022, ubwo Davido yapfushaga umwana we aguye muri pisine, uyu mugore aba uwa mbere mu kubitangaza.

Gusa Davido ntiyigeze yishimira uburyo uyu mugore yatangajemo aya makuru kuko we yabifashe nk'aho yashakaga kubikuramo indonke, ibyatumye ahita ahagarika kumukurikirana kuri Instagram.

Nyuma y'imyaka ibiri badacana uwaka, baje kongera guhurira mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umupasiteri witwa 'Tobi Adeboyega', bituma bahita biyunga.

Mu Ukwakira 2022, nibwo Davido yapfushije umuhungu we w'imfura yari yarabyaranye n'umugore we Chioma, umwana bari bise Ifeanyi  Davido, aho yapfuye aguye muri pisine. Icyakora nyuma y'umwaka umwe Imana yabashumbushije abana b'impanga.

Davido yababariye Eniola Badmus' wamushinyaguriye

Davido n'umugore we Chioma n'umuhungu wabo Ifeanyi witabye Imana