Uyu muhanzi yasobanuye ko kuba afungutse mu bitekerezo kandi aganira n’abafana byatumye agira abayoboke benshi kurusha bagenzi be.
Yavuze ko benshi muri bagenzi be bagira ubwoba bwo kwiyerekana ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BET Talks, Davido yagize ati:“Ndi umuhanzi nyafurika ukurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko nisanzurana n’abafana banjye. Mu ntangiriro z’umwuga wanjye, narisanzuraga cyane. Nakundaga gukora ibintu byinshi nkereka abantu ubuzima bwanjye. Abahanzi benshi bo muri Nigeria na Afurika bahorana ubwoba bwo kwerekana uko bari.
Yakomeje agira ati:“Ntekereza ko kuba muri Amerika byamfashije cyane, kubera ko ibitekerezo byanjye bimeze nk’ibifungutseho gato.
Simvuze ko abantu banjye ari injiji. Ariko reka tubarebe abandi bahanzi bakifata amafoto bambaye ikabutura n’inkweto zifunguye bari mu ngo zabo. Abahanzi bamwe ntibabikora.
Bashaka gukora ibintu byunguka gusa. Ariko ndakibona nk’umuntu usanzwe.”
