Umuhanzi Davido yaciye amarenga yo kongera gukorana n’umuraperikazi Nicki Minaj nyuma yinyandiko bombi bashyize kuri Instagram.
Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido yatangaje ko ku ya 22 Ugushyingo, ku wa gatanu w’iki cyumweru hari ikintu ariko guteganya, mu gihe na Nicki Minaj na we abinyujije kuri Instagram yatangaje ko hari ikintu ariko gutegura kuri uwo munsi.
Ubutumwa bwa Davido kuri Instagram bwasaga n'ubwa Nicki Minaj
Mu gihe koko baba ari indirimbo bagiye gushyira hanze, ntabwo ya ari iya mbere bakoranye kuko muri 2020, bakoranye iyitwa ‘Holy Ground’ ari na byo byatumye abafana batekereza ko 2024 waba ari undi mwaka wo gukora indi ndirimbo.
