Mu kiganiro yagiranye n'uwitwa Davrel, Davido yavuze ko ayo mafaranga akoresha buri kwezi adakubiyemo amafaranga akoreshwa n'umugore we Chioma Adeleke cyangwa andi akoreshwa n'abagize urugo rwe.
Yagize ati: "Buri kwezi nkoresha hagati y'amadolari 200,000 na 300,000, kandi ayo mafaranga ntarimo ayo umugore wanjye akoresha cyangwa andi akoreshwa n'abagize urugo rwanjye."
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga atarimo ayo ashoramo mu kugura imodoka zihenze ndetse n'imitako y'agaciro, bityo ko amafaranga yose akoresha buri kwezi ashobora no kurenga ayo yatangaje.
Davido akunze kugaragaza ko ari umuhanzi utunze agatubutse, binyuze mu mikufi ihenze akunda kugaragaza ko yaguze, gusohokera ahantu hahenze n'ibindi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
