Nyuma y’amafoto ya rurangiranwa mu mikino yo gukirana Dave Bautista yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yarananutse mu buryo bidasanzwe, uyu mukinnyi wa filime yahishuye icyamuteye kumanuka bene ako kageni.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ‘Chris Van Vliet’ yasobanuye ko yari afite ibiro byishi, ku buryo byamusabye gukora uko ashoboye ngo ananuke kubera filime yitwa ‘M. Night Shyamalan’ yari agiye gukinamo.
Byongeye kandi, yamaze impungenge abafana be bari vahangayikishijwe n’ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko kubyibuha cyane byamugiaragaho ingaruka zimwe na zimwe zirimo no kunanirwa vuba.
Bautista yabajijwe n’umunyamakuru icyo yakoresheje kugira ngo ananuke vuba asubiza ko ari ugukora siporo no guhagarika kurya ibiryo byamutera kubyibuha.
Uretse ibyo, yasabye abafana kumenyera muri iyo shusho kuko ateganya gukomeza imyitozo kugira ngo agabanye ibiro kuko kubikora bituma yumva abohotse mu mubiri.
