Nina Kankunda amazina nyakuri ya Nina Roz umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko umubano we na Daddy Andre kuri ubu uri ku rwego rwo hejuru. Uyu Daddy Andre akaba nawe atunganya umuziki muri kiriya gihugu.
Nina Roz akaba yatangaje ko kugera kuri ubu igihe cyabafashije kumenya buri wese icyo yari akeneye. Ati " Magingo aya uyu niwo muziki w'ukuri." Aba bombi umubano wabo wagiye kumugaragaro muri Werurwe uyu mwaka ubwo hasohokaga amafoto y'ubukwe bwabo.


Nina Roz na Daddy Andre bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye
Muri Werurwe ubwo Nina Roz yari kuri Televisiyo Galaxy TV, nibwo yavuze iby'urukundo rwe na Andre nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga amafato yabo yari yasohotse ariko mu buryo batashakaga, kuko ngo ntibifuzaga ko ayo mafoto yajya hanze.
Nubwo ayo mafoto yagiye hanze mu buryo batari biteguye, ariko Nina Roz muri icyo kiganiro yasobanuye ko ntawe yatera ibuye, ngo kuko yumvaga afite ihungabana kandi ashaka umuntu baba barikumwe akamwizera mu mwuga we wa muzika, kandi akanaba ubuzima bwe ndetse n'inzozi ze.
Mu magambo ye ati " Mu isi ntabwo ubwawe wakwifasha byose uba ukeneye umuntu ugufasha mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, kuko hari abantu ubona rimwe narimwe ntagahunda bafite mu buzima."

Nina Roz aremeza ko Daddy Andre yamugize umugore ariwe uyu munsi
Ati " Umutima ushaka icyo ushaka kandi ibyo nibyo nashakaga. Ndashaka kwemera ko aribyo nashakaga rwose. Naba mbeshye mvuze ko ntatewe ishema nabyo. Mu by'ukuri ni umuntu mwiza cyane kuko iyo nabaga ndi kumwe nawe yabwira byinshi. Yangize umugore mubona aka kanya."
Hagati aho, akaba yarabajijwe niba yumva umubano wabo uzaramba, maze asubiza ko abantu benshi batekereza ko bitazaramba ariko ko bibeshya cyane. Aba bombi kandi bakaba bari no gukorana indirimbo bazasohora vuba.
