Cindy Sanyu ari gushimagizwa n'abari baramuteye umugongo

Cindy Sanyu ari gushimagizwa n'abari baramuteye umugongo

 Aug 25, 2024 - 11:50

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Cindy Sanyu yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ashimagizwa n'abantu ku bwo kurinda ijambo rye akanga kujya kuba mu nzu y'umugabo bashakanye, ahubwo akaba ari umusanga mu ye nk'uko yajyaga abivuga.

Ubwo Cindy Sanyu yari akiri ingaragu yahoraga avuga ko naramuka akoze ubukwe atazigera ajya kuba mu nzu y'umugabo we, ahubwo umugabo ni we ugomba kuzaza bakabana mu nzu ye.

Ibi ubwo yabivugaga abantu benshi bamuhaye urw'amenyo babihindura urwenya bavuga ko ibyo yivugisha bidashoboka, ndetse bamwe bakamutera amabuye bavuga ko uwo atari umuco.

Gusa ibi byose yaje kubihinyuza agaragaza ko ari umugore uhagarara ku ijambo rye, ubwo mu mwaka wa 2021 yashyingiranwaga n'umugabo witwa Prynce Okuyo, akaba ari we usanga Cindy Sanyu mu nzu ye.

Nubwo benshi babifashe nk'ubukunguzi bavuga ko bidakwiye ko umuntu w'umugabo ari we wajya kuba mu nzu y'umugore ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko batazarambana, kuri ubu bamaze kubyarana abana babiri kandi nta kibazo bafite.

Nyuma y'icyo gihe cyose gishize ibyo abantu batekerezaga batabibonye, ubu bamwe batangiye kumugarukira bavuga ko ari umugore urinda ijambo rye.

Mu biganiro byagiye bibera ku mbuga nkoranyambaga, Cindy Sanyu yavuze ko ubwo yari akiri mu myaka y'urubyiruko ari inshuro nyinshi yasiragiye mu nzu z'abagabo batandukanye, nyuma aza kubona ko iyi mikino atayivamo yo gukundana n'umugabo bakabana nyuma bagatandukana agasanga undi.

Icyo gihe nibwo yahise afata umwanzuro ko nihagira umugabo umukunda atari we uzasanga umugabo mu nzu ye, ahubwo umugabo ni we ugomba kuzaza mu nzu ye bakabana, bityo mu gihe ashatse kugenda akagenda ariko atamutesheje umutwe.

Avuga ko iyo umugore agumye mu nzu ye, ibintu byose biguma ku murongo kandi ntabwo abantu bazigera bavuga ko umugore yahukanye, ahubwo bareba cyane umugabo wagiye.

Akomeza avuga ko iyo umugabo agiye kuba mu nzu y'umugore ari bwo urugo rukomera. Icyakora avuga ko nubwo inzu yaba ari iye, umugabo yaba yemerewe guhindura ibyo ashaka, gusa mu gihe batandukanye umugabo niwe ugomba kugenda.

Yagize ati "Iyo uje mu nzu yange, mu by'ukuri biba ari iby'iteka ryose. Mu gihe udakunze ibyo ubona wemerewe kubihindura, ariko nidutandukana ni wowe ugomba kugenda.

"Ntabwo nzongera gusiragira ukundi kuko ndahuze cyane kandi nta gihe mfite. Nta kibazo nagira cyo gusigarana n'abana, twasigara wowe ukagenda."