Chris Brown yanditse amateka mashya mu muziki wa R&B muri Amerika

Chris Brown yanditse amateka mashya mu muziki wa R&B muri Amerika

 Jun 9, 2025 - 14:11

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Chris Brown, ari mu byishimo nyuma yo kugera ku yindi ntera idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki. Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe rishinzwe kwemeza imibare y’igurishwa ry’umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, RIAA (Recording Industry Association of America), Chris Brown amaze kugurisha ibihangano(units) bigera kuri miliyoni 154 nk’umuhanzi mukuru (lead artist).

Ibi byamugize umuhanzi wa mbere w’umugabo mu njyana ya R&B wagurishije units nyinshi mu mateka y’uyu muziki muri Amerika.

Ibi kandi byatumye aza imbere y’abandi bahanzi bakomeye bagezweho barimo The Weeknd na Justin Bieber, bari basanzwe bazwiho kugira igikundiro cyihariye mu muziki wa R&B no mu bakunzi b’umuziki by’umwihariko.

Nubwo atari ku mwanya wa mbere muri rusange, Chris Brown ari ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bose bagurishije indirimbo nyinshi, aho akurikiye nyakwigendera Michael Jackson wagirishije units miliyoni 157.5, mu gihe umuhanzi w’icyamamare Drake ari we uyoboye uru rutonde.

Chris Brown amaze imyaka isaga 20 mu muziki, azwiho ubuhanga mu kuririmba, kubyina no kwandika indirimbo. Album ze zakunzwe cyane zirimo Exclusive, F.A.M.E., Indigo n’izindi, zakomeje kumufasha gutsura izina ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’uko Chris Brown agikundwa, akanakurikiranwa cyane n’abakunzi b’umuziki, ndetse ko akomeje kwandika amateka nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose batigeze bacika intege mu rugendo rw’umuziki.

Chris Brown akomeje kubaka izina mu muziki 

Chris Brown yahigitse abarimo Justin Bieber na The Weeknd