Cardi B yongeye gushimangira ko adakozwa iby’amatora

Cardi B yongeye gushimangira ko adakozwa iby’amatora

 Jul 3, 2024 - 09:07

Nyuma y’uko inkuru zibaye nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko Cardi B yaba yarashyize akava ku izima agahitamo ishyaka azashyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe Za America, yongeye gushimangira ko nta ruhande na rumwe azaba ashyigikiye.

Mu minsi ishize nibwo Cardi B yatangaje ko hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu uyu mwaka ko nta numwe azatora kuko bose yasanze nta muntu n’umwe bajya bitaho.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Rolling Stone yagize ati “Bose nta n’umwe bajya bitaho. Ndabizi hari igisubizo kuko mutakaza amamiliyali y’amadorari mu bintu bidafite agaciro. Ntimujya mwita ku ntambara z’urudaca ibihugu bikomeje kunyuramo. Hari ibihugu aho abana bicwa buri munsi ariko kuko America nta nyungu ikura muri icyo gihugu  ntibashobora gutanga ubufasha.”

Gusa nyuma y’ibi Cardi B yaje gushyira abakunzi be mu rujijo ubwo yavugaga ko adashobora gushyigikira Joe Biden kuko ubuyobozi bwe bwamutengushye, bituma abantu batangira gukeka ko yaba yarashyize akajya ku ruhande rwa Donald Trump.

Byongeye kuba impaka nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye nshya, abafana bahita baboneraho no kubimubazaho.

Umwe mu bafana be bakoresha urubuga rwa X, yanditse ubutumwa agira ati “Cardi B nubwo ashobora kuba yaragambaniye igihugu akajya mu ishyaka rya Republicans ariko byibuze yakoze indirimbo nziza.”

Cardi B ntiyazuyaje kuko yahise aza amusubiza ko nubwo adashyigikiye Joe Biden, ariko adashobora kujya mu ishyaka rya Republicans, bivuze ko atazigera atora.

Yagize ati “Sinzigera njya muri Republicans.”

Donald Trump uhagarariye ishyaka rya Republicans akaba ahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu cya America na Joe Biden uhagarariye ishyaka rya Democrates, mu matora ateganyijwe tariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Cardi B yashimangiye ko atazitabira amatora kuko nta mukandida n'umwe ashyigikiye