Cardi B yasabye Offset gusinya impapuro za gatanya

Cardi B yasabye Offset gusinya impapuro za gatanya

 Dec 19, 2024 - 15:00

Umuraperikazi Cardi B yasabye Offset bashyingiranwe gusinya impapuro za gatanya nyuma y'uko mu mpeshyi uyu mwaka yashyikirije dosiye urukiko asaba ko batandukana.

Abaraperi b'Abanyamerika Cardi B na Offset bakomeje guterana amagambo ku rubuga rwa X nyuma y'uko Cardi B amaze iminsi yatse gatanya ariko akaba atarayihabwa.

Inshuro nyinshi guhera mu 2017 ubwo aba bombi bashyingiranwaga, bakunze gushyamirana ndetse bagatandukana ariko nyuma bakongera bakiyunga ibyo benshi bafashe nk'aho babaga bagamije gutwika.

Nyamara mu mpeshyi uyu mwaka Cardi B yabikuye mu mikino agana inkiko asaba ko batandukana mu  buryo bwubahirije amategko.

Nubwo yari yagannye urukiko asaba gatanya, inshuro nyinshi yagiye agaragara ari kumwe n'uyu mugabo we ndetse baje no kwibaruka umwana wa Gatatu nyuma y'uko asabye ko batandukana.

Kuri iyi nshuro noneho Cardi B yarakaye ajya kuri X aterana amagambo na Offset agaragaza ko kuri ubu ari ingaragu ahubwo ko Offset yasinya vuba impapuro za gatanya bagatandukana burundu.

Cardi B yatangaje aya magambo mu gihe n'ubundi ku wa 14 Ukuboza 2024 ubwo Offset yari yagize isabukuru y'amavuko y'imyaka 33 bagaragaye bishimanye, ibyo benshi  babona ko baba barimo gutwika.

How Cardi B and Offset Are Working Things Out - Cardi B Talks About How She  and Offset Are Rebuilding Their Relationship

Cardi B and Offset Reveal Name and First Photos of Their Baby Boy

Cardi B yasabye Offset gusinya impapuro za gatanya