Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Cardi B yagaragaje ko iyi nzu ye iherereye mu mujyi wa Atlanta ayikunda, ariko adakeneye kongera kuyibona ukundi.
Yavuze ko impamvu ashaka kuyigurisha ari uko adakunda gutura muri Atlanta, kuko aba yumva nta handi hantu yaba hatari muri New York.
Ni inkuru yasamiwe hejuru n'abantu benshi, aho baketse ko kuba adashaka kuhaba byaba ari ugushaka kwikuramo burundu ikintu cyose cyamwibutsa ubuzima yabanyemo na Offset.
Icyakora abandi bamugiriye inama ko abaye atayishaka yareba umuryango utifashije yayihera, ni mu gihe bamwe bahise batangira kubaza igiciro cyayo.
Bamwe mu babajije igiciro, harimo n'umuraperi Rick Ross gusa muri abo bose nta n'umwe Cardi B yigeze asubiza.

