Camila Cabello yanyomoje ibyo kugurisha roho ye

Camila Cabello yanyomoje ibyo kugurisha roho ye

 Jun 15, 2024 - 12:34

Umuhanzikazi Camila Cabello wahoze mu itsinda rya Fifth Harmony, yanyomoje inkuru zimaze iminsi zikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa gukorana n’imyuka mibi ndetse ko yagurishije roho ye kugira ngo abone igikundiro n’ubwamamare.

Mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga inkuru zivuga ko umuhanzikazi Camila Cabello yaba akorana na Illuminati ndetse akaba yarahisemo gutanga roho ye kugira ngo abone ubwamamare n’ubukungu, yaje kubitera utwatsi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Camila yaje kwamaganira kure ayo makuru, avugako ibyo ari ibihuha ko adashobora kugurisha roho ye n’imyuka mibi.

Ati “Sinigeze ngurisha roho yange.”

Avuga ko aho ageze ubu byahoze ari inzozi ze yahoranye kuva kera kandi akaba yarazigezeho..

Camila Cabello yateye utwatsi ibyo kugurisha roho ye no gukorana na Illuminati

Camila akaba yarahoze ari umwe mu bari bagize itsinda ryakunzwe cyane ryitwa ‘Fifth Harmony’, gusa aza kurivamo mu 2016, atangira kwikorana.

Kuva yatangira urugendo rwa muzika ku giti cye akaba yaragize igikundiro kidasanzwe, atangira kwegukana ibihembo bitandukanye nka Latin Grammy Awards, MTV Europe Music Awards, Billboard Music Awards, American Music Awards n’ibindi.

Kwegukana ibihembo byinshi ndetse mu gihe gito, bikaba ari byo byashingirwagaho bavuga ko aba mu muryango wa Illuminati.