Byinshi ku buzima bwa Papa Cyangwe washyizeho tatoo kubera umukobwa

Byinshi ku buzima bwa Papa Cyangwe washyizeho tatoo kubera umukobwa

 May 20, 2024 - 11:21

Iyo umuraperi Papa Cyangwe abantu bose babona nk’icyamamare akubariye inkuru y’ubuzima bwe kuva akiri umwana uratangara kuko wumva higanjemo ubuzima bushaririye ariko kandi ugasanga harimo n’ibyo yagiye anyuramo bitangaje birimo n’inkuru y’urukundo rwe rwa mbere, uko yakuze yumva azaba umukinnyi w’umupira ariko akabivamo n’ibindi.

Papa Cyangwe nubwo ari umwe mu baraperi beza dufite mu muziki Nyarwanda, ariko we ngo yakuze yumva azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye dore ko yakuze awukunda kubi. Papa Cyangwe avuga ko yahoze akinira ikipe y’ikigo yigagaho  ndetse na nyuma akajya akomeza kujya ajya mu makipe agiye atandukanye. Gusa izi nzozi ze ntizaje kumuhira kuko bitewe nuko yari akana gato kandi kagufi, byatumaga iyo bajyaga gukina buri gihe badashobora kumubanza mu kibuga kuko babaga bakeneye abafite imbaraga bigatuma we ahora atwaza abafana amazi. Ibi byaje gutuma abona ibi ntacyo bizamugezaho abivamo atyo.

Ubusanzwe amazina y’uyu musore ni Abijuru King Lewis ariko yaje kwitwa izina Papa Cyangwe na Rocky Kimomo ubwo yari atangiye kumufasha mu muziki. Papa Cyangwe avuga ko ubusanzwe yari aziranye na Rocky kuko yacuruza imyenda, akajya amwambika ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye bituma Rocky atangira kumwita Papa w’icyangwe mu rwego rwo kugaragaza ko ari we uyoboye abandi mu gucuruza imyenda myiza mu mujyi.

Ubwo Rocky yamwinjizaga mu muziki, akamwinjiza muri label ye ya ‘Rocky Entertainment’, yamubwiye ko izina King Lewis atari izina ry’umuntu ushaka kuba umuraperi ikindi kandi hari n’umuhanzi King James wagafashe bari kuba bagiye kwitiranwa. Icyo gihe Papa Cyangwe yaje kwemera gukora iryo zina rimufata gutyo.

Papa Cyangwe yakuze atinya Mama we

Papa Cyangwe ni umwe mu bana bagize amahirwe make yo gukura babana n’ababyeyi be bombi. Ababyeyi be bigeze kugirana ikibazo bituma baza gutandukana ajya kubana na Mama we n’abavandimwe be naho Papa wabo ajya gushaka undi mugore.

Uku gukura atabana n’ababyeyi be bisa n’aho byamuteye igikomere kuko ubwo yabaga ari ku ishuri wasanga abandi bana babatuma ababyeyi, umwe yabura hakaboneka undi, ariko kuri we ntabwo ariko byabaga bimeze kuko Mama we iyo atabonaga umwanya wo kuba yajya ku ishuri kubera gushaka imibereho, byatumaga aguma mu rugo kugeza igihe azabonera umwanya bakajyana kuko nta wundi yashoboraga kubona bajyana.

Ibi byatumaga yitwararika cyane ku ishuri kugira ngo hato adakora amakosa bakamwirukana cyangwa se bakamutuma umubyeyi kandi abizi ko mama we kuboneka bidapfa koroha, ikindi kandi yabaga abizi ko uwo mwanya mama we ari butakaze aje ku ishuri kubera amakosa ye, byari gutuma amuhana by’intangarugero. Papa Cyangwe avuga ko yigeze gukora amakosa ku ishuri yo kwanga kwitabira akarasisi ku ishuri kuko yabyangaga kandi atanabishoboye, abandi bana babatuma ababyeyi gusa we kuko yari azi icyo mama yamukorera aramutse ahageze, asaba ko bamuha igihano cyo gukorera isuku ubwiherero bwose bwo mu kigo aho kumutuma mama we. Iki gihano yagikoze umunsi wose.

Tatuwaje (Tatoo) ya mbere yashyizeho kubera umukobwa

Papa Cyangwe ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye, yari afite ikigare agendamo cy’abahungu batatu, ariko bo bakunda abakobwa cyane, mu gihe we uretse no kubakunda ahubwo yabatinyaga kubi kugeza ku rwego rw’uko no kwicarana n’umukobwa byabaga ari ikibazo.

Haje kuza umukobwa mushya kuri icyo kigo, abo bahungu bagendanaga baza kubahuza na we ngo bakundane kuko Papa Cyangwe ari wabagendagamo nta mukobwa afite bakundana, ndetse byaje kubanza kugorana ariko biza kurangira umukobwa yemeye ko bakundana.

Umunsi umwe umukobwa yigeze kumusangana n’undi muhungu we w’inshuti ye bari kwiga ariko we afite tatuwaje, arabasuhuza, arikomereza ariko aza guhura na Papa Cyangwe amubaza iby’iyo nshuti ye kuko atari asanzwe amuzi, Papa Cyangwe aramusobanurira gusa umukobwa amubwira ko yakunze tatuwaje yabonanye wa muhungu.

Icyo gihe Papa Cyangwe yaritaye mu gutwi yumva ko kuba uwo mukobwa akunda abantu bafite tatoo kandi we ntazo afite, ashobora kuzisanga ya nshuti ye imutwaye umukunzi. Icyo gihe yahise yihutira kubaza ya nshuti ye uko na we yashyirishaho tatoo ngo hato atazamutwara wa mukobwa kandi afite n’inshingano zo gukora icyo umukunzi ashaka, ubwo tatoo ayishyiraho atyo.