Umuhanzi Nyarwanda Bwiza Emerance kuri uyu wa Gatanu yagiranye amasezerano n'umuryango w'Aba-SCOUT mu Rwanda nawe asanzwe abarizwamo yo gutera ibiti bisaga ibihumbi 200 muri uyu wa mwaka.
Mu kiganiro uyu muhanzi wamenyakanye mu ndirimbo nka "Ready" yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko gukorana n'umuryango w'Aba-SCOUT ari ibintu yishimiye kandi akunze kuko yawukuriyemo.
Bwiza yunzemo ko SCOUT yamureze neza kandi ko yakomeje kumufasha mu rugendo rwe rwose haba no muri muzika. Ibikorwa bw'uyu Bwiza hamwe n'umuryango w'Aba-SCOUT, bikaba bizazenguruka mu gihugu hose.
Impande zose ziyemeje ko uyu mwaka bazaba basoje gutera ibiti ibihumbi 200 by'imbuto ziribwa mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko, gufasha umuryango Nyarwanda kwihaza mu biribwa ndetse no gusigasira ibidukikije. Byitezwe ko iyi gahunda izatangira ku wa 17 Gashyantare 2024, aho izamara umwaka umwe.
Umuhanzi Bwiza yagiranye amasezerano n'umuryango w'Aba-SCOUT
Imwe mu mpamvu bahisemo gutera ibiti, ni uko rimwe mu mategeko y'Aba-SCOUT "Ari ukurengera ibidukikije, bityo umu-Scout wese akarengera ibimera n'inyamaswa."
Umuryango w'Aba-SCOUT ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta cyangwa se idini, aho washinzwe n'Umwongereza Lieutenant-General Robert Stephenson Smyth Baden-Powell.
Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Baden Powell, Aba-Scout bakaba bamwita "Le Lou Impessa", bivuze 'ikurura kidasinzira'. Uyu mugabo w'ibigwi bitagabanyije, akaba yarashinze umuryango w'Aba-SCOUT mu 1907.
Umuhanzikazi Bwiza yavuze ko SCOUT yamureze kugera akuze kandi ikamufasha mu buzima bwe
Umuhanzikazi Bwiza ari kugirana ikiganiro n'itangazamakuru ku bufatanye agiye kugirana n'umuryango w'Aba-SCOUT mu Rwanda.
— the choice_live (@thechoice_live) February 16, 2024
Impande zombi zizafatanya gutera ibiti ibihumbi 20 muri uyu mwaka.@Ilde_nkunda pic.twitter.com/ai23bnYkTq