Burna Boy yakoze amateka kuri Audiomack

Burna Boy yakoze amateka kuri Audiomack

 Jun 23, 2023 - 04:05

Urubuga rwa Audiomac rwatangaje ko Burna Boy abaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wumvishwe cyane.

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria wegukanye igihembo cya Grammy, Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy, byatangajwe ko yanditse amateka ku rubuga rwa Audiomac yo kuba ariwe muhanzi wo muri Afurika wumvishwe cyane. 

Ibi byatangajwe n'urubuga rwa Audiomac kuri uyu wa 22 Kamena babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter aho bashimiraga cyane uyu muhanzi kuba ariwe munyafurika wumvishwe cyane.

Burna Boy niwe munyafurika wumvishwe cyane kuri Audiomac 

Audiomac mu butumwa bwo kuri Twitter yagize ati " Turagushimiye cyane Burna Boy kuba ari wowe muhanzi wo muri Afurika wumvishwe cyane kuri Audiomac nabasaga miliyari imwe yose."

Hagati aho, Burna Boy akaba yareshe uyu muhigo nyuma yuko hateranyijwe abantu bose bumvishe alubumu ze zose uko ari eshatu. Uyu muhanzi kandi akaba akurikirwa n'abarenga miliyoni 4 ku mbuga zinyuranye.