Bobi Wine akomeje kwamamarira mu ifungwa ry'abahanzi bo muri Uganda

Bobi Wine akomeje kwamamarira mu ifungwa ry'abahanzi bo muri Uganda

 Apr 25, 2024 - 09:26

Umuhanzi akaba n'Umunyapolitike Bobi Wine akomeje kubera intwari abahanzi bo muri Uganda bakomeje gufungirwa mu bihugu by'Abarabu. Nyuma y'uko afunguje Beenie Gunter, ubu yinjiye no mu kibazo cya Fik Gaza.

Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Bobi Wine mu gihugu cya Uganda ariko akaba n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gukomerwa amashyi na benshi nyuma y'uko yinjiye mu kibazo cy'umuhanzi Fik Gaza ufungiye muri Saudi Arabia.

Umuhanzi Fik Gaza akaba aheruka gufatirwa muri Saudi Arabia we n'ikipe ye ubwo yari agiye gukora igitaramo, ariko ubwo yari akigera ku kibuga cy'indege agahita atabwa muri yombi ndetse abo mu ikipe bakatirwa iminsi 10 y'igifungo muri gereza, ibyatumye Abagande benshi batera hejuru, ndetse umuhanzi Ykee Benda atanga umuburo kuri bagenzi be.

Umuhanzi Bobi Wine aratangaza ko yatangiye gufasha Fik Gaza ngo afungurwe

Mu gihe Polisi ya Uganda yarimo itangaza ko yinjiye muri iki kibazo ngo imenye uko byagenze ibe yafunguza uyu muhanzi, Bobi Wine nawe anyarukiye ku rukuta rwe rwa X muri iki gitondo atangaza ko yamenye ifungwa ry'uyu musore, ndetse ko ikipe ye yageze muri Saudi Arabia iri gukora ibishoboka ngo afungurwe nta kibazo gikomeye kibayeho.

Abakunzi be n'abarwanashyaka be bakaba bishimiye iki gikorwa yakoze, nubwo abandi bagaragaza ko ashaka gufunguza uyu muhanzi mu nyungu za Politike kugira ngo yerekane intege nke za Guverinoma. Ni mu gihe kandi, dore ko mu minsi yashize yafunguje undi mugande Beenie Gunter wari wafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, agasoka akeza Bobi Wine avuga ko izindi nzego za Leta zari zamutereranye.

Umuhanzi Fik Gaza afungiye muri Saudi Arabia