Ku itariki ya 7 Nyakanga, umutoza w’imyitozo ngororamubiri Blake Sanburg uzwi kuri TikTok nka @thenutritionnarc, yashyizeho videwo avuga ko uko umubiri wa Big Sean umeze ubu, byashoboka ko yagiye mu buvuzi buzwi nka “ab etching” (operasiyo ikoreshwa mu guhanga imikaya igaragara neza ku nda), cyangwa se yifashishije “steroids”, imiti yongera imikaya n’imbaraga.
Yagereranyije amafoto ya kera ya Sean n’aya vuba, avuga ko impinduka zigaragara cyane, nubwo yemeye ko bishoboka ko Big Sean ashobora kuba afite “genetics” nziza (imiterere y’umubiri asanganywe).
Big Sean na we yanze kuryumaho, maze ahita asubiza kuri iyo videwo mu gace k’ibiitekerezo agira ati:“Muvandimwe, inda yanjye ni ibisanzwe pe,” avuga ko nta buvuzi cyangwa imiti yigeze akoresha, ahubwo ari umubiri we usanzwe.
Yongeyeho ko abantu bafite imibiri itandukanye ndetse atera urwenya avuga ko iyo ahagaritse imyitozo, umubiri we uhita usa n’igitunguru kimaze gukanjwa, bisobanura ko uhita utakaza igikundiro.
Sanburg nawe nyuma yaje gusangiza ubutumwa bwihariye Big Sean yamwandikiye, aho yagize ati:“Niyongereye ibiro kubera inshingano zo kuba umubyeyi, bituma nsubira muri gym. Umubiri wanjye wanyuze muri byinshi. Ariko nta buvuzi nigeze nkora.”
Ni mu gihe Big Sean amaze igihe kinini atangaza ko imyitozo ngororamubiri yamubereye ingenzi cyane cyane kuva ubwo yabaga umubyeyi.
Umuraperi Big Sean yateye utwatsi abavuga ko yibagishije kugira ngo agire imiterere myiza
Big Sean avuga ko imiterere y'inda ye ari uko akora sipora, atari ukubera imiti
